Ikizamini cy'Ikinyarwanda - PLE 2023-2024

IKIZAMINI CYA LETA GISOZA AMASHURI ABANZA 2023-2024

IKINYARWANDA

Igihe kimara: Amasaha abiri
Amanota: /100
NATIONAL EXAMINATION AND SCHOOL INSPECTION AUTHORITY
PK - 09/07/2024 1:30 PM – 3:30 PM
Amabwiriza:
  1. Ntufungure iyi kayi y’ibibazo by’ikizamini utabiherewe uburenganzira.
  2. Ikizamini kigizwe n’ibibazo makumyabiri na bitanu (25). Mbere yo gutangira banza ugenzure niba ibibazo byose byuzuye.
  3. Ikizamini kigizwe n’ibice bine:
    Igice cya mbere: Kumva no gusesengura umwandiko (amanota 30)
    Igice cya kabiri: Ikibonezamvugo (amanota 25)
    Igice cya gatatu: Ubumenyi rusange bw’ururimi (amanota 30)
    Igice cya kane: Ihangamwandiko (amanota 15)
  4. Ibisubizo bigomba kuba bifututse kandi byuzuye.
  5. Gusiribanga no guhindagura ibisubizo bifatwa nko gukopera.
  6. Birabujijwe kugaragaza umwirondoro wawe ahatabugenewe.
  7. Ukurikize amabwiriza ari kuri buri kibazo.
  8. Koresha ikaramu y’ubururu cyangwa iy’umukara gusa.
UMURAGE N’IZUNGURA MU RWANDA Hari hashize igihe kinini mama yitabye Imana, data asigara ari umupfakazi. Kubera urukundo data yakundaga nyakwigendera, ntiyigeze ashaka undi mugore. Ahubwo yakomeje kuturera, atwitaho, adutoza imico myiza. Ntiyigeze aba nka ba babyeyi gito basigaye batandukana bakuze, ugasanga umugabo atandukanye n’umugore nta n’imperekeza amuhaye. Nuko hashize igihe, data amaze kugera mu za bukuru, afatwa n’indwara araremba. Ubusanzwe ntiyigeraga aryama cyangwa ngo yicare ku manywa nta kintu arimo gukora, ariko hahise icyumweru cyose adashobora kuva mu buriri. Yari amaze iminsi arwaye iryinyo, bamujyana mu bitaro, ariko iryinyo ntiryakira, bamugarura mu rugo. Nuko ishinya irabyimba, itama rirabyimba, mu muhogo harabyimba. Mu minsi mike, ntiyari agishoboye kugira icyo arya ngo akimire no kuvuga bitangira kumunanira. Hashize iminsi adutumaho twese abana be, abahungu n’abakobwa, abanza kuduha impanuro arangije araturaga. Icyo gihe, ni bwo natangiye kumva ko umubyeyi wadukunze akaduha uburere bwiza, agiye gutabaruka. Amaze kutugabanya imitungo yari afite yose, twese aturinganiza, aratwihanangiriza agira ati: “Bana bange, uyu murage w’ibintu mbasigiye, nta gaciro gakomeye ufite. Ntuzabateranye kuko ari ubusabusa. Umurage ukomeye mbasigiye ni urukundo, ubumwe, ubufatanye no gukunda umurimo. Izo ndangagaciro nazigendeyeho muri ubu buzima maze ku isi. Ni zo zizabageza ku butunzi nyabwo, ubutunzi muzishakira mwebwe ubwanyu. Dore nakoze uko nshoboye nshaka ubutunzi, nyamara nta gaciro kanini bufite, kuko mu minsi mike hazaba hagezweho ibindi bitari amazu n’amasambu. Iby’isi bigenda bihinduka uko bwije n’uko bukeye.” Nuko umubyeyi amaze kuvuga atyo ajya mu cyumba ke, akagenda ahamagara umwana umwumwe ahereye ku mukuru akamuha umugisha. Aho mu cyumba ke ni ho yambwiriye ijambo ryanyubatse ringirira akamaro kurusha ibindi byose yambwiye. Yafashe ikiganza cyange akimarana umwanya, maze arambwira ati: “Mwana wange akira umugisha. Iyi mbuto nguhaye, nuyitera ku rutare izamere, nuyitera mu butayu izere, aho ikiganza cyawe kizakora hose, hazasesekare uyu mugisha nguhaye, maze umusaruro w’ukuboko kwawe ugende ugwira ubutitsa.” Iryo jambo data yambwiye ryangiriye akamaro gakomeye. Icyo nkoze cyose ngikorana ikizere, kandi koko kikampira. Ibyo byatumye nibuka ijambo rikomeye nasomye mu gitabo kimwe rigira riti: “Umurage uruta iyindi dushobora gusigira abana bacu n’abadukomokaho bose si amafaranga cyangwa ubundi butunzi twarundanyije mu buzima bwacu, ahubwo umurage mwiza ni imico n’ukwemera batwigiyeho.”
IGICE CYA MBERE: KUMVA NO GUSESENGURA UMWANDIKO (amanota 30)

1) Ni abahe bantu bavugwa muri uyu mwandiko? (amanota 2)

2) Umusaza uvugwa muri uyu mwandiko yakoze iki mbere yo gupfa? (amanota 3)

3) Ni iyihe ngingo y’ingenzi ivugwa muri uyu mwandiko? (amanota 2)

4) Kuki umurage w’imitungo uyu musaza avuga ko nta gaciro ufite? (amanota 3)

5) Ni uwuhe murage ukomeye uyu musaza yasigiye abana be? (amanota 4)

6) Usibye impanuro n’umutungo, ni iki kindi uyu musaza yahaye abana be mbere yo gupfa kivugwa muri uyu mwandiko? (inota 1)

7) Umwanditsi w’uyu mwandiko avuga ko uyu murage wamumariye iki? (amanota 2)

8) Subiza ukoresheje “ni byo” cyangwa “si byo” ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko: (amanota 4) a) Umwanditsi avuga ko se yashatse undi mugore nyina amaze gupfa. b) Umusaza uvugwa mu mwandiko yishwe n’indwara y’ibihaha. c) Abana bose b’uyu musaza bahawe umunani ungana. d) Impanuro umwanditsi yahawe na se yarazikurikije.

9) Huza amagambo yakoreshejwe mu mwandiko n’ibisobanuro byayo: (amanota 5) a) Kugera mu za bukuru i) Hazuzure b) Nyakwigendera ii) Ntikimpombere c) Umurage iii) Gusaza d) Hazasesekare iv) Ibyo dusigirwa n’abakurambere bacu e) Kikampira v) Uwapfuye

10) Uzurisha izi nteruro amagambo akurikira: impanuro, umugisha, umurage, ishinya. (amanota 4) a) Kagabo ntiyagiye kwiga uyu munsi kuko …………….…………….. ye yabyimbye. b) Aramubwira ati: « Mwana wange ………………………………………. nguhaye ni ukubana neza na bose.» c) Urage wumva …………………………………. z’abakuru kuko baba barabonye byinshi. d) Umubyeyi ukunda abana be abifuriza kuzagira…………………………..… mu buzima bwabo.

IGICE CYA KABIRI: IKIBONEZAMVUGO (amanota 25)

11) Vuga imimaro y’amagambo yose agize iyi nteruro: (amanota 3) Umusaza yatanze umurage.

12) Vuga ubwoko bw’interuro zikurikira. (amanota 3) a) Byuka vuba ugende. b) Umusaza yazize uburwayi. c) Mbega agakanzu keza!

13) Garagaza intego n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe (mu mpine) ku magambo atsindagiye: (amanota 4) a) Uburwayi bw’amenyo bwibasira abana n’abasaza. b) Ibyo byamfashije gutera intambwe ndende mu buzima.

14) Shyira inshinga zo mu nteruro zikurikira mu ndango ihakana. (amanota 5) a) Ndaza mu kanya. b) Nuza ndishima. c) Nimukora muzatera imbere.

15) Shyira inshinga z’izi nteruro mu ngiro ntega maze usanishe neza. (amanota 3) a) Abana bamwe na bamwe bangiza ibidukikije. b) Ababaji batemye ibiti mu ishyamba kimeza rya Nyungwe. c) Abashumba bataye amashashi mu mazi.

16) Mukurikije ruhamwa yatanzwe, mutondagure inshinga zo mu nteruro zikurikira mu gihe cyatanzwe mu dukubo. (amanota 4) a) Mutoni (gusobanurira: indagihe y’ubusanzwe) bagenzi be. b) Abanyeshuri (kwiga: indagihe y’igikomezo) Ikinyarwanda. c) Mu mwaka ushize, Gwiza (gusoma: impitagihe) ibitabo bine. d) Imvura(kugwa: inzagihe y’inzahato) mu kanya.

17) Hanga interuro ngufi zigaragaramo ibi bikurikira: (amanota 3) a) Ikinyazina mboneranteko b) Umugereka w’uburyo c) Igisantera

IGICE CYA GATATU: UBUMENYI RUSANGE BW’URURIMI (amanota 30)

18) Erekana imimaro itatu(3) y’utwatuzo mu nteruro. (amanota 3)

19) Noza imvugo yakoreshejwe mu nteruro zikurikira, usimbuza amagambo ari mu dukubo amazina agaragaza amasano yo mu muryango. (amanota 6) a) Teta yarezwe na (mushiki wa se). b) (Se wa se) wa Muhire n’(abana ba nyirarume) bari bahari. c) Sano yatabawe n’(umukobwa bavukana). d) Inkoni ikubise (umugore musangiye umugabo) uyirenza urugo. e) (Nyina w’umugore we) yamusuye

20) Ni iyihe migani y’imigenurano wacira abantu bakurikira: (amanota 5) a) Umuntu wasanze yasinze aryamye mu muhanda. b) Umuntu utubaha ababyeyi be. c) Umuntu w’igisambo, ugira inda nini. d) Umuntu uhohotera umwana. e) Umuntu wibwira ko ari umunyabwenge.

21) Koresha amagambo akurikira mu nteruro ebyirebyiri zitandukanyije inyito: (amanota 4) a) gufungura b) inzara

22) Fora ndi nde? (amanota 4) a) Iyo imvura iguye nge ndeguka nkayihagararamo, yahita nkikunjakunja. b) Banshyiraho kugira ngo bangendereho mbarinde kubangamirana mu nyungu zabo bwite. c) Mba mu gituza kandi nohereza amaraso mu mubiri wose. d) Ibiti mbirya ntabibabarira, iyo ngeze mu ishyamba ndaryararika.

23) Wifashishije ingero, garagaza ahantu hatatu(3) hakoreshwa inyuguti nkuru mu myandikire y’Ikinyarwanda. (amanota 6)

24) Tanga ingero ebyiri z’amoko y’amatangazo. (amanota 2)

IGICE CYA KANE : IHANGAMWANDIKO (amanota 15)

25) Mu izina ry’Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Kabara, ho mu Murenge wa Gitwa, mu Karere ka Rubingo, tegura itangazo ritumira ababyeyi mu nama y’ikigo. Ukoreshe amazina ya HAGUMA Rekeraho uyobora iryo shuri.

Ibisubizo byakiriwe

PDF y’ibisubizo byawe yamaze gukurwa kuri mudasobwa cyangwa telefoni yawe.

Ohereza iyo PDF kuri WhatsApp kugira ngo ikosorwe na mwarimu:
+250788801250
Fungura WhatsApp wohereze PDF

Icyitonderwa: WhatsApp irafunguka, ariko ugomba kwomekaho PDF wakuyemo mbere yo kohereza.

Primary 5 Ikinyarwanda self-marking HTML quiz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to top