IKIZAMINI CYA LETA GISOZA AMASHURI ABANZA 2023-2024
IKINYARWANDA
Igihe kimara: Amasaha abiri
Amanota: /100
NATIONAL EXAMINATION AND SCHOOL INSPECTION AUTHORITY
PK - 09/07/2024 1:30 PM – 3:30 PM
Amanota: /100
NATIONAL EXAMINATION AND SCHOOL INSPECTION AUTHORITY
PK - 09/07/2024 1:30 PM – 3:30 PM
Amabwiriza:
- Ntufungure iyi kayi y’ibibazo by’ikizamini utabiherewe uburenganzira.
- Ikizamini kigizwe n’ibibazo makumyabiri na bitanu (25). Mbere yo gutangira banza ugenzure niba ibibazo byose byuzuye.
- Ikizamini kigizwe n’ibice bine:
Igice cya mbere: Kumva no gusesengura umwandiko (amanota 30)
Igice cya kabiri: Ikibonezamvugo (amanota 25)
Igice cya gatatu: Ubumenyi rusange bw’ururimi (amanota 30)
Igice cya kane: Ihangamwandiko (amanota 15) - Ibisubizo bigomba kuba bifututse kandi byuzuye.
- Gusiribanga no guhindagura ibisubizo bifatwa nko gukopera.
- Birabujijwe kugaragaza umwirondoro wawe ahatabugenewe.
- Ukurikize amabwiriza ari kuri buri kibazo.
- Koresha ikaramu y’ubururu cyangwa iy’umukara gusa.
UMURAGE N’IZUNGURA MU RWANDA
Hari hashize igihe kinini mama yitabye Imana, data asigara ari umupfakazi. Kubera urukundo data yakundaga nyakwigendera, ntiyigeze ashaka undi mugore. Ahubwo yakomeje kuturera, atwitaho, adutoza imico myiza. Ntiyigeze aba nka ba babyeyi gito basigaye batandukana bakuze, ugasanga umugabo atandukanye n’umugore nta n’imperekeza amuhaye.
Nuko hashize igihe, data amaze kugera mu za bukuru, afatwa n’indwara araremba. Ubusanzwe ntiyigeraga aryama cyangwa ngo yicare ku manywa nta kintu arimo gukora, ariko hahise icyumweru cyose adashobora kuva mu buriri. Yari amaze iminsi arwaye iryinyo, bamujyana mu bitaro, ariko iryinyo ntiryakira, bamugarura mu rugo. Nuko ishinya irabyimba, itama rirabyimba, mu muhogo harabyimba. Mu minsi mike, ntiyari agishoboye kugira icyo arya ngo akimire no kuvuga bitangira kumunanira.
Hashize iminsi adutumaho twese abana be, abahungu n’abakobwa, abanza kuduha impanuro arangije araturaga. Icyo gihe, ni bwo natangiye kumva ko umubyeyi wadukunze akaduha uburere bwiza, agiye gutabaruka.
Amaze kutugabanya imitungo yari afite yose, twese aturinganiza, aratwihanangiriza agira ati: “Bana bange, uyu murage w’ibintu mbasigiye, nta gaciro gakomeye ufite. Ntuzabateranye kuko ari ubusabusa. Umurage ukomeye mbasigiye ni urukundo, ubumwe, ubufatanye no gukunda umurimo. Izo ndangagaciro nazigendeyeho muri ubu buzima maze ku isi. Ni zo zizabageza ku butunzi nyabwo, ubutunzi muzishakira mwebwe ubwanyu. Dore nakoze uko nshoboye nshaka ubutunzi, nyamara nta gaciro kanini bufite, kuko mu minsi mike hazaba hagezweho ibindi bitari amazu n’amasambu. Iby’isi bigenda bihinduka uko bwije n’uko bukeye.”
Nuko umubyeyi amaze kuvuga atyo ajya mu cyumba ke, akagenda ahamagara umwana umwumwe ahereye ku mukuru akamuha umugisha. Aho mu cyumba ke ni ho yambwiriye ijambo ryanyubatse ringirira akamaro kurusha ibindi byose yambwiye.
Yafashe ikiganza cyange akimarana umwanya, maze arambwira ati: “Mwana wange akira umugisha. Iyi mbuto nguhaye, nuyitera ku rutare izamere, nuyitera mu butayu izere, aho ikiganza cyawe kizakora hose, hazasesekare uyu mugisha nguhaye, maze umusaruro w’ukuboko kwawe ugende ugwira ubutitsa.”
Iryo jambo data yambwiye ryangiriye akamaro gakomeye. Icyo nkoze cyose ngikorana ikizere, kandi koko kikampira. Ibyo byatumye nibuka ijambo rikomeye nasomye mu gitabo kimwe rigira riti: “Umurage uruta iyindi dushobora gusigira abana bacu n’abadukomokaho bose si amafaranga cyangwa ubundi butunzi twarundanyije mu buzima bwacu, ahubwo umurage mwiza ni imico n’ukwemera batwigiyeho.”
Ibisubizo byakiriwe
PDF y’ibisubizo byawe yamaze gukurwa kuri mudasobwa cyangwa telefoni yawe.
Ohereza iyo PDF kuri WhatsApp kugira ngo ikosorwe na mwarimu:
+250788801250
Fungura WhatsApp wohereze PDF
+250788801250
Fungura WhatsApp wohereze PDF
Icyitonderwa: WhatsApp irafunguka, ariko ugomba kwomekaho PDF wakuyemo mbere yo kohereza.
Primary 5 Ikinyarwanda self-marking HTML quiz.
